Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda-Health Care
Viewing all articles
Browse latest Browse all 20

Kirehe: Barasaba ko urukingo rwa Hépatite B rugera kuri bose

0
0

Kirehe: Barasaba ko urukingo rwa Hépatite B rugera kuri bose 

Mu gihe Minisiteri y’Ubuzima itanga urukingo rwa hépatite B ku bajyanama b’Ubuzima, abo mu karere ka Kirehe barishimira urwo rukingo bemerewe na MINISANTE k’ubuntu bagasaba ko byagera ku baturage bose kuko ari ingirakamaro.

Abo twasanze ku bigo nderabuzima bitandukanye byo mu karere ka Kirehe bafata urwo rukingo, bavuga ko ari gahunda MINISANTE yabageneye nk’agahimbazamushyi aho umujyanama w’ubuzima yemerewe guhabwa urwo rukingo aherekejwe n’uwo bashakanye.

Kirehe: Barasaba ko urukingo rwa Hépatite B rugera kuri bose

Abajyanama b’ubuzima bagiye gukingirwa

Basabye ko iyo gahunda igera ku baturage bose kuko babona ari ingirakamaro k’ubuzima.

Uwingabire Pacifique wo mu kigo nderabuzima cya Kirehe agira ati“ubu biranshimishije cyane kandi n’umugabo wanjye abyungukiyemo ni gahunda twagenewe na Minisiteri y’Ubuzima mu kudufasha kwirinda indwara ya Hépatite B”.

Semwiza Etienne umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Gatore ati “umurimo w’ubujyanama urakomeye, dushimiye Leta yatwibutse ubu uru rukingo ngiye guhabwa n’umugore wanjye rufite agaciro k’ibihumbi mirongo itatu bashake uko rwagera no ku miryango yacu n’abaturanyi muri rusange”.

Umugore we Mukarugambwa Laurence ati “yoo kuba umujyanama w’Ubuzima ntako bisa byanejeje cyane kuba umugabo wanjye ari umujyanama w’ubuzima, nabigiriyemo umugisha byari ikibazo kubona ibihumbi 30000ᴉ bigere no ku bana bacu n’abaturanyi kuko ni ingirakamaro”.

Dukuzumuremyi Rukabu Narcisse umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kirehe avuga ko impamvu y’urwo rukingo kubashakanye ari uko iyo ndwara yandurira mu maraso.

Ati“ hépatite B ni indwara yibasira abantu benshi kandi yandura cyane, MINISANTE yasabye ko dukingira Abajyanama b’Ubuzima n’abafasha babo kuko ni indwara yandurira mu maraso no mu mibonano mpuzabitsina”.

Muganga arasaba abaturage kwirinda iyo ndwara nk’uko birinda SIDA kuko byandura mu nzira zimwe.

Ati“ turasaba abaturage kwirinda iyo ndwara nk’uko birinda SIDA niyo mpamvu hagomba kubaho imibonano mpuzabitsina ikingiye birinda gutizanya ibyuma bikomeretsa.

Hépatite B ni indwara y’umwijima iterwa na Virusi ya Hépatite zigizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo Hépatite B, C ,D. Mu Rwanda Virusi ya hépatite B niyo ifatirwa inkingo.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 20

Latest Images

Trending Articles